Cya kirego cy’umukobwa wafashwe ku ngufu n’umukoresha we i Kigali kigahagurutsa inzego nkuru za Leta, cyafungishije umushinwa ushinjwa kumufata.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umushinwa witwa Wang Young Jian ufite hoteli mu Mujyi wa Kigali afungwa by’agateganyo, ku cyaha akurikiranyweho cyo gufata ku ngufu umukobwa yakoreshaga.

Ikirego cy’uyu mukobwa cyagarutsweho cyane ku wa Mbere tariki ya 14 Mutarama ubwo uwitwa Umuhoza Chantal, yifashishije Twitter, yagaragaje ikibazo cya mubyara we wafashwe ku ngufu n’umukoresha we i Kigali, ariko amezi abiri akaba ashize ategereje umunsi uwamuhemukiye azagezwa imbere y’urukiko.

Ubwo yandikaga ubutumwa bwe, yavuze ko ukekwaho icyo cyaha akomeje kwidegembya, mu gihe
uwahohotewe we ahanganye
n’ingaruka yasigiwe.

Yagize ati:

“Bikiba yatabaje polisi ndetse ihita ihagera. Yahawe ubuvuzi bw’ibanze ndetse ibimenyetso byo gufatwa ku ngufu bikusanywa uwo munsi. Uyu munsi amezi abiri arashize ariko
ntaramenyeshwa n’urukiko igihe cy’urubanza.”

Umuhoza yavugaga ko gutangaza ibyabaye bigamije gushishikariza abantu guhagurukira kurwanya
ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane ko u Rwanda ari igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu kunoza gahunda zacyo n’amategeko kigenderaho.

Yakomeje agira ati:

“Nanjye mbabazwa n’uburyo
uwamufashe ku ngufu yidegembya ndetse yasubiye mu bikorwa bye bisanzwe, mu gihe mubyara wanjye
ahorana intimba ndetse asa n’uwatakaje icyizere cy’ubuzima bwe. Nabyiboneye ubwo namubonaga ku bitaro bimwe twagiyeho ejo gukoresha ibindi bizamini.”

Yunzemo ati:

“Ku bwanjye numva amezi abiri ku kirego ibimenyetso byakusanyijwe icyaha kikiba, ari igihe kirekire. Ntabwo nzi ubusanzwe igihe ibyo birego bifata ariko birangoye kubona mubyara wanjye ajyanwa gukoresha ibindi bizamini nyuma y’amezi abiri nta n’icyizere cy’igihe azagerera imbere y’urukiko.”

Yavuze ko icyifuzo cye atari
ukugira ngo ikibazo cye
gikurikiranywe mu buryo bwihariye, icyo ashyize imbere ni uko ubutabera butangwa.

Kuri uwo wa Mbere ngo yiriwe ku rukiko rufite dosiye ye no kwa muganga hafatwa ibindi bimenyetso, ariko akomeza kwitegereza uko uwafashwe ku ngufu yahungabanyijwe bikomeye, bituma yiyemeza kwamagana ibi bikorwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahise amusaba nimero ya telefoni, aza no kumuhamagara.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yahise yemeza ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kandi ko abashinjacyaha barimo kubyihutisha.

Nyuma yo gutanga ikirego, uyu mushinwa yabanje gufatwa ariko aza kurekurwa n’urukiko. Ubushinjacyaha bwahise bujurira, kuri uyu wa Gatanu urukiko rwanzura ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe ikirego kigikurikiranwa.

KANDA HANO usome inkuru irambuye yabanjirije iyi kuri iki kirego.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *