Choeur International yateguye igitaramo cyihariye kizashyira igorora abizihiza umunsi w’abakundana . (Amafoto)

Mu gihe habura iminsi mike ngo tugere ku munsi w’Abakundana Saint Valentin, imyiteguro ni yose mu bantu b’ingeri zitandukanye aho, wese aba arajwe ishinga no kwizihiza uyu munsi ku buryo bw’umwihariko. N’ubwo uyu munsi uhita wumvikana cyane ku bakundana koko yaba abashakanye n’abakibitegura, ariko n’ibindi byiciro usanga bidahejwe dore ko ntawudakunda.

Mu gihe buri wese ashobora gutegura uyu munsi wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, hari n’abashobora kuwizihiza babifashijwemo n’abandi bateguye ibikorwa binyuranye bifasha abantu kuryoherwa n’uwo munsi ndetse no kumva icyanga cy’urwo rukundo koko.

Ni muri urwo rwego Abaririmbyi bahuriye muri Choeur International et ensemble instrumental de Kigali, bateguye igitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza uyu munsi w’abakundana usanzwe uzwi nk’umunsi wizihizwaho Mutagatifu Valentin (Saint Valentine’s Day) ukaba n’umunsi w’umwihariko ku batangiye cyangwa abageze mu rukundo.

Iki gitaramo cyiswe “Saint Valentine’s Day Concert” kizaba ku wa 14 Gashyantare 2019 (ku munsi nyirizina wahariwe abakundanye) muri Grand Legacy hotel; iherereye i Remera, guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Mu makuru aturuka mu buyozi bw’abateguye ibi birori, iki gitaramo kizaba gikubiyemo indirimbo zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane mu Isi ya muzika ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere kandi zatunganyijwe na bamwe mu bagize Choeur International ariko kandi mu mujyo wo kujyanisha n’uyu munsi w’abakundana.

Muri iki gitaramo hazaririmbwa indirimbo zitandukanye mu buryo bwa Classique, pop, na R&B. Muri zo harimo izanyuze benshi mu myaka yashize, z’abahanzi nka John Legend, Marriah Carey n’abandi ndetse n’iz’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Christopher, Masamba n’abandi.

Mu rwego rwo kujyanisha n’umunsi, by’umwihariko kandi harimo izizaririmbwa ‘a cappella’, izizaririmbwa ziherekejwe n’ibindi bicurangisho bitandukanye, izizaririmbwa n’abantu ku giti cyabo nka Nicole Irakoze, Mutimukeye Flora.

Si aba gusa kuko hari izizaririmbwa n’amatsinda akomeye nka The Bright Five Singers, hamwe n’abacuranzi nka Ndoli Ndahiro Pacis Eusèbe, Joachim Kabeza n’abandi benshi bose baherekejwe na Choeur International.

The Bright Five Singers

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga 10,000 Frw mu myanya y’imbere (VIP), 5,000 Frw na 8,000 Frw ku bantu babiri (couple), mu byicaro bisanzwe.

By’umwihariko kandi muri iki gitaramo hazaba harimo udushya nk’aho hazatangwa igihembo kuri couple izaba yahize izindi mu kwambara
ndetse no guseruka neza, na we wabona utahanye igihembo ntuzacikwe hamwe n’uwawe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *