Burera: Umwana w’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere yasanzwe mu buryamo bw’ishuri n’abandi afatwa ku ngufu.

Mu Karere ka Burera, Umurenge wa wa Bungwe, Akagari ka Bunge mu mudugudu wa Rweru, mu ishuri rya APAPEDUC Bungwe , haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wiga muri icyo kigo wafashwe ku ngufu asambanywa ari mu cyumba aho n’abandi barara.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 27 Mutarama 2019 rishyira ku wa mbere, amakuru avuga ko yasambanyijwe ahagana saa saba z’ijoro aryamye muri ‘dortoire’ bigakorwa n’abantu b’igitsina gabo babiri.

Ibi kandi byemejwe n’Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe Jean de la Paix Manirakiza wabwiye Umuseke ko uyu umwana yababwiye ko yafashwe masaha ya saa saba z’ijoro ubwo yari aryamye n’abandi.

Umuyobozi w’Ikigo cya APAPEDUC Bungwe Arsène Dukundigena na we yemeje aya makuru ndetse atangaza ko abakekwaho gukora kiriya cyaha batawe muri yombi bakaba bari abazamu babiri bamaze imyaka itanu bakora kuri kiriya kigo.

Gusa uyu Muyobozi ashimangira ko kumenya uko binjiye muri dortoire bagasambanya uriya mwana bikiri mu iperereza bityo ko ntacyo yabitangazaho birenze.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko umwana wahohotewe ngo atigeze atabaza nubwo yari kumwe na bagenzi be baryamye. Gusa ngo yari asanzwe ari umunyeshuri w’imico myiza, nta myitwarire mibi bari bamuziho.

Uyu muyobozi anavuga ko ikigo ayobora ibusanzwe kidafite uruzitiro rukomeye kuko ngo kizitiwe na senyenge gusa. Iki kikaba ari kimwe mu byo ubuyobozi bw’iri shuli bwahise basabwa gukemura mu nama n’abayobozi b’inzego z’ibanze yahise iba.

Abakekwaho gusambanya umwana baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 25 nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kugeza ubu babiri bakekwaho gusambanya uyu mwana w’umunyeshuri barafashwe bakaba bacumbikiwe kuri station ya Police ya Bungwe.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *