Bugesera: Ijambo ribi ryakozeho umwe bayobozi ba ADEPR atabwa muri yombi.

Mu kinyarwanda bati ‘uzi kwambara neza yambarira ururimi’, abandi bati ‘nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa’, ibi byose birashimangira uburyo umuntu atagenzuye ururimi rwe n’imvugo ze bishobora kumukoraho, ibi ni na byo byabaye kuri umwe mu bakristu bo muri Bugesera muri ADEPR bituma atabwa muri yombi.

Uyu mugabo wari usanzwe ari mwalimu mu itorero ADEPR mu mudugudu wa Rugazi muri Paruwasi ya Mayange mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa guhoza ku nkeke umugore we amubwira ko azamwica.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mutarama 2019, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntarama.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo anemezwa n’Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, watangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Yagize ati:

“Yego ni byo, amuhoza ku nkeke, ahora amukangisha ko azamwica, ni cyo cyatumye umugore amurega, hanyuma batangira gukurikirana mu rwego rwo gukumira ku buryo akurikiranyweho guhoza ku nkeke uwo bashakanye.”

Ibi ni na byo byatumye Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko agira ingaruka nyinshi.

Yagize ati:

“Dukwiye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo agira ingaruka ku muryango nyarwanda wose no ku bana mwabyaye.”

Uyu Muyobozi yasabye kandi imiryango yose guharanira kubana mu mahoro, haba hari ikintu batumvikanyeho
bakagishakira igisubizo mu ituze aho kwirukira no kugambirira kuvutsanya ubuzima.

Ubusanzwe ingingo ya 147 y’Igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *