BREAKING NEWS! Umuhanzi Kizito Mihigo agiye gutangira ibitaramo byo gushimira Imana, icya mbere kikazaba muri iki cyumweru. (Amafoto)

Nyuma y’iminsi micye umuhanzi Kizito Mihigo afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma kandi y’iminsi ibiri asohoye indirimbo ye ya mbere avuye muri gereza, yise ‘aho kuguhomba yaguhombya’ ikubiyemo ubutumwa bukomeza umutima bunakomoza ku buzima bwe bwo muri gereza. Kizito Mihigo umugabo uzwi nk’umukristu Gatolika ukomeye atewe ishema no gushima Imana ku mugaragaro.

N’ubwo uyu muhanzi atifuje kubitangaza nk’uko dusanzwe tubibona ku bandi bahanzi dore n’ubusanzwe, ibintu bye akunze kubikora mu ibanga rikomeye, amakuru yizewe agera kuri Kibehoholyland ni uko Kizito Mihigo agiye gutangira ibitaramo byo gushima Imana ndetse ku ikubitiro icya mbere akaba ari bugitangire muri iki cyumweru turimo.

Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo,  umunyamuziki akaba n’umuhanzi ukomeye,  ku ikubitiro afite gahunda no kuzenguruka Arikidiyosezi ya Kigali akora ibitaramo byo gushima Imana, aho azajya afatanya n’amakorali akorera muri Paruwasi zitandukanye zibarizwa muri iyi Arikidiyosezi ya Kigali ndetse akazajya agira umwanya wihariye wo gutaramira abatuye muri ako gace.

Nk’uko twabikomojeho haruguru amakuru agera kuri Kibehoholyland ibitaramo by’uyu muhanzi bigiye kubimburirwa n’icyo azakora kuri cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018 akazagikorera muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Biteganyijwe ko Kizito Mihigo azaba ari mu Misa yo gushima Imana azifatanyamo na  Chorale St Augustin yo muri Paruwasi ya Nyamirambo  ari na ho misa izabera. Nyuma y’iyi misa uyu muhanzi akazaba ari ho ataramira Abakristu baho.

Chorale St Augustin yo muri Paruwasi ya Nyamirambo.

N’ubwo yari yirinze kubyerura, ibi bitaramo bisa n’ibyo yari yavuze mu mu marenga dore ko n’ubundi nyuma y’iminsi micye avuye muri gereza yabwiye Itangaza,akuru ko mbere  y’uko uyu mwaka urangira azaba yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya, ibyo yabikoze kuri uyu 12 Ugushyingo,  none icyari gitahiwe ni ibitaramo na byo biratangira kuri iki cyumweru.

Chorale St Augustin yo muri Paruwasi ya Nyamirambo yasuye Kibeho.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *