Bishop Rugagi yahishuye inyungu ikomeye yakuye mu gufungwa kwe ndetse agaragaza uburyo ntako bisa kwangwa aho gukundwa.

Bishop Innocent Rugagi Umuyobozi wa Redeemed Gospel Church ku isi umaze iminsi agwarukwaho cyane utaretse no kuba yarigeze gufungwa muri Werurwe uyu mwaka, yagaragarije abayoboke b’itorero ayoboye ko urukundo abantu babakunda nta hantu rushobora kubageza ababwira ko urwango babanga ari rwo rufite aho rushobora kubageza.

Ibi yabibwiye abayoboke b’itorero ayoboye ku cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 aho yavuze ko Imana ica mu rwango abantu banga abandi maze igatabara abo banzwe ariko ngo ntabwo ijya ica mu rukundo abantu bakunda abandi.

Yifashishije ingero za Bibiliya, Bishop Rugagi yagize ati:

“Urukundo abantu bagukunda nta hantu rushobora kukugeza ariko urwango bakwanga hari aho rwakujyana rukakugezayo, urukundo rwa Yakobo nta cyo rwamariye Yozefu, nubwo yamukundaga ntacyo byamumariye. Ariko urwango rwa bene se, ni rwo rwasunikiye Yosefu kuba minisitire w’intebe mu kindi gihugu”.

Yakomeje agira ati:

“Urwango rwa Penina kuri Hana ni rwo rwatumye Samuel aboneka vuba, urwango abantu bakwanga ni rwo rugusunikira mu cyerekezo cy’ibisubizo byawe…Urwango banze Daniel bakamujyana mu rwobo rw’intare ni rwo rwamuhesheje icyubahiro, uwo munsi baravuga ngo ‘Imana ya Daniel ni yo Mana dukwiriye gusenga mu gihugu cyose’”.

Bishop Rugagi kandi yitanzeho urugero avuga ko hari abantu bateguye kumufungisha ariko na we ngo yabiboneyemo umugisha kuko byatumye ahura n’abantu bakomeye agirana na bo ibiganiro banasangirira ahantu hadapfa kugerwa na buri wese.

Bishop Rugagi.

Yagize ati:

 “Hari ahantu nicaye mu gihe cyashize ndi kumwe n’abantu bakomeye bo mu bindi bihugu, barantumiye tujya gusangira ifunguro ry’amanywa, barambwira bati ‘twamenye amakuru yawe y’ukuntu wafunzwe’ ….iyo ntafungwa sinari kwicarana na bo! Abantu babiteguye Imana ibahe umugisha. Abantu bavuye mu gihugu gikomeye, bazanywe no kuganiriza Bishop Rugagi no kumugurira ifunguro”.

Mu guhamya ko ibyo avuga ari ukuri, Bishop Rugagi yahagurukije umugabo bari bari kumwe uwo munsi, avuga uburyo we yasigaye ku muryango Bishop Rugagi akajya gusangira n’abo bantu bakomeye basangirira ahantu hakomeye.

Yerekana umugabo bari kumwe yagize ati:

“Uyu we arahazi ariko nta nubwo yahakandagiye, afite ahantu yaheze njyewe ndimo kurya. Yarebesheje amaso ibiryo by’aho hantu ariko habe n’amazi yanyweyeho, kuko sinari kumwe na we mu nzu y’imbohe…..Urukundo abantu bagukunda hari aho rutashobora kukwinjiza kuko uko abantu babaye benshi bakwanga ni ko Imana itegura uko igutabara”.

Tubibutse ko muri Werurwe uyu mwaka, ari bwo Bishop Rugagi yafunganywe n’abandi bapasiteri bashinjwa ko ‘baremye itsinda bakanarema inama zitemewe bagamije gutambamira no kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko ya Leta ahanini yari agamije gufunga insengero zitujuje ibisabwa.’ Hakiyobgeraho n’ibindi bintu bitandukanye bimaze iminsi bigarukwaho kuri uyu mugabo no harimo na GitwazaChallenge iherutse gucaibintu.

Aha rero ni ho Bishop Rugagi yahereye avuga ko abakirisito badakwiriye gusaba Imana ngo irimbure abanzi babo kuko abo banzi ni bo baba bagomba kubona uko Imana itabara abakirisito. Ndetse yashimangiye  ko  iyo abantu bari mu bigeragezo bidasobanuye ko Imana iba yabaretse, kuko burya ngo Imana iba ishaka ko Satani atsindwa.

Src: Ibyishimo

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *