Benshi mu basomye iyi nkuru bayirangije bayitamo amarira, abatari bake ibatera kwifuza.

Byari  mu masaha y’igicamunsi zishyira umugoroba ubwo umusore yari atorohewe n’ibibazo yabuze uko abigenza n’uko yibuka ko hari inshuti magara yagiraga, n’uko arayiterefona ayibwira aya magambo:

“Nshuti yanjye mbabarira umfashe, nkeneye amafaranga, Mama ararwaye ararembye kandi ari mu bitaro ikibabaje  nta mafaranga y’imiti mfite.”

Inshuti ye iramusubiza iti:

“Ntugire ikibazo nshuti yanjye, gusa ihangane wongere unterefone nyuma y’Iminota 30”

Umusore yumvise asa nutuje ariko iminota akayibarira ku ntoki, nyuma yiminota 30 aramuterefona asanga telefone yayikuyeho, arongera aragerageza na bwo ntiyamubona, biramuyobera arongera araterefona na none asanga ntayiriho. Agerageza gushaka izindi nshuti ze ngo zimufashe kuko uwo yari yizeye yari abonye ko ashobora kuba yamubeshye agakuraho na telephone ariko uwo atakiye akamubwira ko nta mafaranga afite.

Umusore abura uko abigenza,  amarira abunga mu maso no kwihangana biramunanira araturika  ararira. M’agahinda kenshi ariyumanganya asubira  kwa muganga ariko n’ubundi akirira, akinjira mu cyumba cy’abarwayi asanga ibahasha iri iruhande rw’igitanda cya mama we aho aryamye.

Niko kwegera murumuna we wari wasigaye aho amubaza  iby’iyo bahasha, na we aramusubiza ati:

“Ya nshuti yawe yaje hano ibonana na muganga hanyuma ijya kugura ya miti ya Mama, ivuye hano mu kanya gashize”.

N’ibyishimo byinshi, umusore ajya kureba inshuti ye ngo ayishimire ariko anayibaze uko byari byayigendekeye, akiyibona:

“Bite wari urihe ? Ko wakuyeho telefone?”

Mu bwitonzi bwinshi, inshuti ye imufata ku rutugu maze iramubwira iti:

“Mbabarira cyane nshuti yanjye, igihe wambwiraga ko Mama yarembye kandi yabuze imiti nta mafararanga nari mfite, bityo nahise mfata icyemezo cyo gushakisha umukiriya byihuse ngurisha telefone yanjye kugira ngo mbone amafaranga yo kugura imiti ya mama ni yo mpamvu wampamagaye ukambura ubu ntayo”.

Umusore agwa mu kantu araturika ararira bitewe n’ubwitange bw’inshuti ye. Imana idushoboze gufashanya nk’uko bikwiriye  kandi ijye itugwiriza inshuti nk’izi zitanga zitizigamye kandi na twe tujye duharanira kuzerera imbuto .

Niba na we ukunze iyi nkuru kandi ikaba igukoze ku mutima ntugende utayisangije abandi, turagushimiye!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *