Apôtre Masasu uherutse gushishikariza abagabo gukirigita abagore babo mu materaniro, noneho yasomaniye n’umugore we mu iteraniro. (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019, Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, umwe mu bakozi b’Imana bakunze kurangwa n’udushya no mu materaniro, noneho yatunguranye asomana n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu mu materaniro yari yahuje abashakanye.

Aya materaniro y’abashakanye yari afite umutwe ugira uti ‘Isengesho n’urukundo’, yibanze ku kamaro ko guhuza isengesho n’urukundo.

Yatangijwe n’ikiganiro mpaka cyayobowe na Prof Gashagaza n’umugore we, batanze ubuhamya ku rugendo rw’urukundo rwabo n’uburyo urugo rwabo bagiye barwubaka bagendeye ku isengesho.

Imiryango itandukanye yagiye ibanza gutanga ibiganiro.

Abitabiriye aya materaniro kandi baganirijwe n’indi miryango ibanye mu buryo bw’intangarugero irimo n’uw’umugabo wagaragaje uko buri gitondo abyuka iya rubika ajya gutunganyiriza ifunguro umugore we.

Apôtre Masasu ni we wasoje aya materaniro y’abubatse ingo, mu itorero rifite abayoboke bamufata nk’umubyeyi.

Apôtre Joshua Masasu.

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abashakanye bugaragaza imbaraga zo kubakira umuryango ku ijambo ry’Imana kandi ko bwungura byinshi ababwumvise.

Hari aho yageze atanga urugero rw’uko yagiye mu mirimo y’urusengero umugore we afite uruhinja rw’amezi atatu, amutuma umuti w’umwana undi avuyeyo ahita yigira gukina Igisoro. Uwo munsi yatashye ahagana saa tanu z’ijoro, asanga umugore we yarubiye.

Yagize ati:

‘‘Naramurebaga nkashaka gukora utuntu tumusetsa ahubwo nkahita mbyica byose. Twageze mu gitanda ajya i Bugande njya i Burundi noneho hagati hajya umworero, mu gihe turyamanye numva ijwi rimbwira ngo izuba ntirikarenge mukirakaye kugira ngo mutabererekera satani.”

Apôtre Masasu yavuze ko we n’umugore we bari baryamye bateranye imigongo ariko umugabo arebye ku kibambasi ku isaha abona ni saa tanu n’igice z’ijoro, Imana imubwira ko hasigaye iminota 30 ngo aramire urugo rwe, ace bugufi asabe imbabazi.

Yavuze ko ari ibintu byabanje kumugora cyane akajya atekereza mu mutima ati ‘abyibwire cyangwa abikeke’. Ubwo niko yanyuzagamo akikoroza, akanazamura amaguru akayamukozaho ashaka kumushotora ngo amuvugishe.

Masasu yageze aho habura iminota itatu arahindukira akora ku mugore we yicishije bugufi, amusaba ko bajyana mu cyumba cy’amasengesho, amusaba imbabazi.

Mu gihe yatangaga uru rugero, yahamagaye umugore we washimangiye ko buri muryango ugira umwihariko mu mibanire yawo.

Yagize ati:

“Ndashimira papa [Masasu] cyane kuko yihutira gusaba imbabazi. Ni urugero dufite, njyewe nk’umufasha nkwiye gutanga ubuhamya. Ndagushimiye Papa, ukeneye na bizu (bisous).”

Yahise amugwa mu byano amusoma ku munwa, maze abari aho bakoma mu mashyi.

Masasu n’umugore we basomaniye mu materaniro.

Apôtre Masasu umaze kumenyerwa mu kurangwa n’udushya mu nyigisho ze dore ko n’umwaka yumvikanye ashishikariza abagabo kujya bakirigita abagore mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu gutera ishyari ingaragu, yahise asaba ituze, umugore we akomeza kumushimira.

Pasiteri Lydia Masasu yakomeje ati:

“Ushobora kuvuga ngo wowe bagusohokana muri Restaurent, ariko agerageza gushaka ikintu cyo kunshimisha, akabwira abo bakorana ngo munshakire urugendo n’umugore wanjye, akavuga ati ‘munshakire ahantu ngende njyane madamu wanjye’. Yanjyanye henshi hari igihe avuga ngo ntabwo ashobora kugenda tutari kumwe nabyo ndabishimira Imana.Warakoze.”

Masasu yahise avuga ko ku wa 12 Gashyantare azajyana umugore i Cotonou muri Benin.

Apôtre Masasu n’umufasha we Lydia ni urugero rwiza ry’umuryango ugaragarizanya urukundo.

Uyu mugabo ashimangira ko ‘yishimye’ kuko afite umugore umuha urukundo runamufasha kuba umuvugabutumwa uhamye.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *