Ange Nicole ni we wasoje urugendo rwo gusezerera abakobwa batanu mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 (Amafoto)

Nk’uko n’ubundi byagenze no ku bandi, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019 hari hatahiwe isezererwa ry’umukohwa wa Gatanu wagombaga gusezererwa muri iri rushanwa akanasoza iki cyiciro.

Ni na ko byagenze rero umukobwa witwa Mugabo Teta Ange Nicole, ni we wasezerewe bwa nyuma mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 no mu rushanwa muri rusange, kuko atabashije kwitwara neza mu matora yo ku butumwa bugufi (SMS) , mu kizamini bahawe ndetse na bagenzi be ntibamuha amahirwe yo gukomezanya nabo.

Abakobws bose uko bari 16.

Abakobwa bose bahawe ibibazo bijyanye n’ubwiza bufite intego, hashakishwa urara asezerewe akerekeza iwabo nyuma y’abandi bane bamaze kuvanwa mu irushanwa. Dr. Higiro Jean Pierre niwe watangaga amanota.

Ange Nicole yasezerewe yifuriza amahirwe mugenzi we Charlotte bari bahanganye.

Abakobwa icyenda batoranyijwe n’abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Gaju Anitha, Umukundwa Clemence , Mukunzi Teta Sonia, Mutoni Oliver, Uwase Sangwa Odille, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.

Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y’abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane, Kabahenda Rica Michaella, Bayera Nisha Keza, Niyonsaba Josiane na Uwicyeza Pamella.

Abakobwa batanu barushaga kuri sms.

Mugabo Teta Ange Nicole na Inyumba Charlotte ni bo basigaye imbere hagomba kuvamo utaha, maze abakobwa bagenzi babo baha amahirwe Inyumba Charlotte.

Hagati ya Nicole na Charlotte hagombaga kuvamo utaha.

Uyu mukobwa yabashije gukomeza nyuma yo gutorwa n’abakobwa bagenzi be umunani naho Mugabo Teta Ange Nicole agahabwa amahirwe na batandatu.

Tubibutse ko abasigaye bose uko ari 15 bazagera ku musozo w’irushanwa bakaba ari na bo bazamo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *