Ange Kagame yanyomoje amakuru yose yavuzwe ku mukunzi we, anahishura ikintu gikunze kumukorerwa.

Mu mpera z’umwaka ushize ku wa 28 Ukuboza 2018, ni bwo igisa n’impuha z’abasore bavugwaga ko baba bakundana na Ingabire Ange Kagame cyakuweho maze asabwa ku mugaragaro aranakobwa.

Ange Kagame yarasabwe aranakobwa.

Uyu mukobwa wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, ibirori byo kumusaba byabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Gusa ubwo Ange Kagame n’ umukunzi we biteguraga gukora ubukwe, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo hirya no hino hasakaye amakuru avuga ko umukunzi we Ndengeyingoma Bertrand bakunze kwita, ndetse ko yize muri Kaminuza ya ‘Massachusetts Institute of Technology (MIT) ndetse ko afite imyaka 25.

Nyuma y’aya makuru ndetse n’ibi birori Ange Kagame utaragize byinshi atangaza ku birori bye uretse gushimira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe be bifatanyije na we mu birori, yagarutse anyomoza amwe mu makuru yatangajwe ku mugabo we ajyanye n’amazina ye, imyaka ye ndetse n’ibijyanye n’amashuri. Aha akaba yashimangiye ko abantu bakabya kuvuga ibintu uko bitari.

Mu kunyomoza aya makuru yose Ange Kagame yagaragaje ko atari yo gusa yirinze kugaragaza ay’ ukuri.

Yagize ati:

“Ndabasuhuje mwese na buri muntu wanditse inkuru nk’ iyi. Umukunzi wanjye ntabwo ari Billy nta n’ ubwo ari akabyiniriro ke, ntabwo yize muri MIT nta n’ ubwo afite imyaka 25. Mwakoze kwitabira ikiganiro cyanjye”

Uretse kuba adafite imyaka 25, ntiyitwe Billy, Bertrand ngo nta nubwo yize muri MIT.

Ibi akaba yabihereye ku nkuru yatangajwe n’ ikinyamakuru cyo muri Kenya (www.sde.co.ke) ivuga ngo Billy Ndengeyingoma, from MIT to Ange Kagame’s heart’ bivuze ko ‘Billy Ndengeyingoma yavuye muri MIT yinjira mu mutima wa Ange Kagame”

Ange Kagame yananenze abatangaje inkuru y’ urukundo rwe uko itari, asaba ko abantu bahindura uburyo batangaza amakuru bakajya batangaza ay’ukuri.

Gusa ku rundi ruhande Ange Kagame ntiyigeze ahakana ko Ndengeyingoma Bertrand nk’amazina asanzwe
y’umukunzi we yo yaba atari yo ariko akabyiniriro ka ‘Billy’ ko yashimangiye ko ari ibihuha.

Uretse ibyo kunyomoza amakuru yatangajwe yanagaragaje ko akenshi bamuhimbira.

Yagize ati:

“Ubu inkuru izakurikiraho ubutaha izaba ivuga ngo ‘Ange Kagame yatubwiye ko nta mugabo afite”

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *