Ange Kagame yanenze bikomeye imikorere y’akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda, anagira icyo yisabira.

Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni umwe muri benshi bakurikiye isozwa ry’amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, byanatumye ayasesengura a ndetse anenga bikomeye mu buryo bweruye uburyo iri rushanwa rikorwa ndetse n’uburyo abagize akanama nkemurampaka babaza Nyamara na bo wumva batari shyashya.

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ange Kagame yanenze cyane uburyo abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahatirwa gusubiza mu Cyongereza batumva neza ndetse n’uburyo umukobwa usubiza mu Kinyarwanda cyiza bamukwena mu gihe ari rwo rurimi rwe.

Yagize ati:

“Kubera iki bahatirwa kuvuga
mu cyongereza kandi bigaragara ko batacyisanzuyemo? Hanyuma n’uburyo hakurikiraho kubamwaza mu gihe basubije neza ariko bagasubiza mu rurimi batisanzuyemo neza mu kuruvuga…”

Ange Kagame yakomeje agaragaza ko Ikinyarwanda cyagakwiye kuba nyambere muri aya marushanwa, anashimangira ko n’abagize akanama nkemurampaka babaza mu cyongereza nacyo kitameze neza.

Aha yabisobanuye muri aya magambo:

“Kuvuga mu Kinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isanzure (Miss Universe) baba bafite abasemuzi ku bahatana batavuga icyongereza. Icyongeyeho, ibibazo ubwabyo bibajijwe nabi mu cyongereza giciriritse”

Ange Kagame yasoje avuga ko umukobwa usubiza mu Kinyarwanda cyiza bamumwaza azira kuba atabasha kuvuga neza ururimi rw’amahanga, anavuga ko abagize akanama
nkemurampaka bakomeza gusubiramo ibibazo bibajije mu cyongereza giciriritse.

Ibi bije bitavugwa na Ange gusa kuko n’abatari bake badakunze guhuza ku ngingo yo kubaza mu ndimi z’amahanga nyamara igikorwa nyirizina gishingiye ku muco uba unakwiye kujyana n’ururimi kavukire.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *