Amazi si ya yandi, imibu itera malaria yahinduye amasaha irumira abantu inavumbura ikindi cyanzu.

Urwego mpuzamahanga, OMS ruvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byagabanyije cyane malaria, aho abarwayi bayo bagabanutseho ibihumbi 430 mu mwaka wa 2017.

N’ubwo bimeze bityo ariko imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu mwaka wa 2013-2014, abantu 112/1000 ari bo barwaye malaria na ho muri 2014-2015 baba 198/1000, mu gihe muri 2016-2017 bageze kuri 418/1000. Bivuze ko bikubye gatatu.

Mu gihe kandi byari bisanzwe bimenyerewe ko imibu itera malaria irya abantu nijoro, ubu yarahinduye kuko isigaye irya abantu ku manywa bigatuma abarwaye malaria biyongera.

Umuyobozi ushinzwe ishami
ryo kurwanya Malaria mu kigo cy’ubuzima, RBC, Dr Aimable
Mbituyumuremyi, yavuze ko mu mpamvu zatumye iyi ndwara yiyongera harimo n’ihindagurika y’ikirere.

Avuga ko ikindi ari uko imibu itera malaria yahinduye amasaha irira abantu kandi ngo iyo ubuze abantu iruma, ijya kuruma amatungo bikayifasha gukomeza kororoka, iki na cyo kikaba gifatwa nk’ikindi cyanzu

Yagize ati:

‘‘Imibu yahinduye uburyo bumenyerewe ikunda kuruma abantu, mbere twavugaga ko ikunda kuruma abantu ninjoro, ariko uko ingamba zigenda zishyirwaho zo kuyirwanya niko nayo igenda yiga ubundi bwenge”.

Yakomeje agira ati:

“Ubu hari imibu ishobora kurumana mbere y’uko biba ninjoro cyane, ikaba yakuruma saa kumi n’ebyiri saa moya kandi icyo gihe abantu benshi baba bataragera mu ngo zabo hahandi hateye imiti cyangwa ngo baryame mu nzitiramubu.’’

Yongeyeho ko ikindi cyatumye imibi itera malaria yiyongera ari uko kubera imihindagurikire y’ikirere, imibu yarushije ubukana imiti iteye mu nzitiramubu n’imiti iterwa mu nzu, ku buryo hari n’igihe imibu yaterwaga umuti ntipfe.

Kwiyongera kwa malaria kandi ngo byatewe no kudohoka kw’abaturage baba bamaze igihe batayirwara bakareka kurara mu nzitiramubu. Ikindi kandi ngo iyo umuntu amaze igihe atarwara iyi ndwara iyo yongeye kuyirwara iza ifite ubukana.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko icyo bakora ari uguhindura imiti hagaterwa ifite ubukana bwo kwica imibu ndetse no gutanga inzitiramibu zifite ubushobozi.

Yagize ati:

“Inzitiramu zitagifite ubudahangarwa bwo kwica imibu si ikibazo u Rwanda rwihariye no mu bindi bihugu kirahari, umwaka utaha kagazatangira gutangwa izindi nzitiramubu zitandukanye n’iziriho ubu.”

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko Leta ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya iyi ndwara, aho abaturage bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri bahabwa inzitiramubu ziteye umuti, abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’umwaka nabo bakazihabwa.
Ikindi cyakozwe ngo nuko abaturage bo mu byiciro byavuzwe haruguru bavurwa n’abajyanama b’ubuzima iyi ndwara, baba bari ku rwego rw’umudugudu.

Ingamba zitandukanye zagiye zifatwa zatumye imibare
y’abicwa na maraliya igabanukaho 43% mu myaka itatu ishize, mu gihe umubare w’abarwara malaria y’igikatu bagabanutseho 40% n’ubwo bidahagije.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *