Ak’abanyeshuri bigaga batwite cyangwa bakazisamira ku mashuri kaba kavugutiwe umuti. Dore ibyo abana b’abakobwa bagomba ngo bemererwe kwinjira mu mashuri»»»

Aho ak’abakobwa bigaga batwite cyangwa bakavuga ko bazikuye ku ishuri ntikashobotse? Kuri ubu abanyeshuri b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye muri
Arusha no muri Kilimanjalo ho muri Tanzania bagomba kubanza gupimwa niba batwite mbere yo gutangira amasomo yabo. Uwo basanze atwite agahita yirukanwa ako kanya.

Ibi bizamini byo gusuzuma abanyeshuri b’abakobwa ko batwite, bikorerwa abiga guhera mu mwaka wa Kabiri mu mashuri yisumbuye.

Umunyeshuri wiga mu ishuri rya Moshono riri muri Arusha
witwa Elifuraha yabwiye CNN ko babangamirwa cyane no
kubona abarimu babo ari bo babasuzuma niba batwite.

Yagize ati:

“Abanyeshuri b’abakobwa twese turahamagarwa bakadushyira mu cyumba maze abarimu bacu b’abakobwa n’abagore bagatangira kudupima. Biteye agahinda!”

Muri Tanzaniya hagiyeho itegeko rivuga ko umwana watwaye inda akiri ku ntebe y’ishuri agomba kwirukanwa, ariko ryakajije umurego aho Perezida Magufuli agiriye ku butegetsi, aho yakunze kumvikana ashimangirako umwana w’umukobwa uzajya atwara inda ari ku ntebe y’ishuri azajya ahita yirukanwa nta mbabazi.

Icyo gihe yagize ati:

“Mu buyobozi bwanjye nta mukobwa n’umwe utwite nzemerera kujya mu ishuri. Aba yahisemo ubwo buzima, agomba kurekerwa inshingano zo kurera umwana.”

Kugeza ubu nta mibare irajya ahagaragara y’abanyeshuri
bamaze kwirukanwa mu mashuri nyuma y’ijambo rya Perezida Magufuri yavuze mu mpera za 2017, gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2013 mu mashuri ya Tanzania hirukanwe abanyeshuri basaga 800 bazira gutwara inda bari ku ntebe y’ishuri.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *