“AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA” Indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho ya Kizito Mihigo,  yasohotse. YUMVE HANO!!!

Nk’uko twabibagejejeho mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzi Kizito Mihigo yatangarije kandi asezeranya abanyarwanda ko kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018 aza kubagezaho indirimbo ye yambere avuye muri gereza. Ni ko byagenze rero indirimbo nshya ye yamaze gusohoka.

Mu masaha akuze ahagana mu masaa munani z’ijoro zishyira saa cyenda ni bwo umuhanzi kizito Mihigo yatangaje ku mugaragaro ko indirimbo yasezeranyije abanyarwanda yamaze kuyisohora ndetse ahita ayibereka.

Ni indirimbo yatangaje ko yayise ” AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA” ikaba ari indirimbo ya Gikristu, igaragaza urukundo rw’igisagirane Imana ikunda abayo kurusha uko yashishikazwa n’ibyabo, nk’imitungo n’ibindi.

” AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA” ni ndirimbo icurangitse mu njyana ‘classique’ ikunze kuririmbwa muri Kiliziya Gatolika. Amajwi yayo yatunganyijwe na Bob naho amashusho akorwa na Mariva.

Muri rusange ni indirimbo ikubiyemo amasomo yigiye muri Gereza aho iagaruka ku buzima bwe bwite bujyanye n’amasomo yigiye nyine muri Gereza ariko kandi ikibutsa abantu kugarukira Imana.

Hari nk’aho agira ati:

“Gufungwa kwanjye byampombeje byinshi, ariko kandi byanyegereje Imana. Urumva rero ko nahombye ibintu n’abantu nunguka Imana. Nahombye ubuzima nunguka ubugingo.”

Agakomeza agira ati:

“Ibyago bitugwira, bitwegereza Imana ikatwigarurira. Si yo ibidutera ahubwo iremera bikatubaho, maze nayo ikabigira inkuyo”.

Hari kandi ahagira hati:

“Ibyago biruta ibindi, ni ukujya aho utumva ijwi ry’Imana. Iyo twishimye cyangwa twizihiwe, icyo gihe ni ho tuba twugarijwe…Abantu badusingiza batwibagiza icyubahiro cy’Imana. Naho ubutunzi bwacu bwose, bukunda nabwo kutubera ikigirwamana. Imana iyo ibibonye gutyo, yakwemera ikaguhombya”

Abicishije kuri Twitter ye kandi Kizito Mihigo yayituye abakunda ibihangano bye bose tudashidikanya ko ari benshi ndetse asaba abantu bose kwemera kuba aba Nyagasani.

Yirebe hano:

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *