Abarimo Kizito Mihigo, Vincent de Paul, Chorale le Bon Berger, The Bright Five Singers n’abandi bateguye igitaramo cyihariye cyo kwizihiza St Valentin.

Ntibisanzwe ko twumva kandi tukabona amatsinda n’abantu ku giti cyabo bangana batya bahuje amaboko ngo bataramire imbaga, by’umwihariko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Abakundana St Valentin wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, ntagushidikanya ko aba bo bazanye umwihariko udasanzwe.

Mu rwego rero rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, Abahanzi ku giti cyabo barimo Kizito Mihigo, Vincent de Paul Ntabanganyimana, itsinda The Bright Five Singers, amakorali anyuranye arimo Chorale le Bon Berger-Kigali, Pastor bonus Choir, Lustitia choir ndetse na Saint Paul’s and youth choir, bateguriye Abanyarwanda igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwizihiza uyu munsi w’Abakundana St Valentin.

Kizito Mihigo azaririmba muri iki gitaramo.
Vincent de Paul Ntabanganyimana na we ari mu bazasusurutsa imbaga.

Ni gitaramo cyiswe “Velentine’s Concert” ariko kikaba gifite umutwe ntego ugira uti:

“Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze”

Nk’uko byemezwa n’abateguye iki gitaramo, iki ni igitaramo kizaba ari mpurirane by’umwihariko kigamije kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana, ariko kandi kizanizihirizwamo umunsi mukuru w’urubyiruko byose biherekejwe n’amajwi azira amakaraza y’abataramyi mwiboneye kandi mu njyana zinyuranye gusangira ijambo ry’Imana kandi ntibizibagirana.

Itsinda The Bright Five Singers na ryo rizaba ryabukereye.

Iki gitaramo cy’umwihariko kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2019, kikazabera i Kigali muri CST(KIST) muri Salle ya Muhabura P001, kizatangira ku i saa saba(13:00), kwinjira ni ubuntu.

Aba bose bahisemo kwihuriza hamwe ngo bafashe imbaga kwizihiza St Valentin mu buryo bwihariye.

Waba wifuza kwinjira muri wukendi neza, waba wifuza kuryoherwa n’umukunzi wawe, waba waracikanywe ku wa 14 Gashyantare kuko wari umunsi w’akazi, uri urubyiruko? Urarukunda se? Ukumbuye kumva amajwi meza y’abaririmbyi baririmba ndetse bagahimbaza Imana urukundo rugasagamba? Wiyobagurika, ntuzacikwe n’iki gitaramo.

Byose mu ntego ntego imwe yo kwizihiza umunsi w’Abakundana, ariko kandi tugira tuti ‘Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze’ tunarushaho kuzirikana ko urukundo nyarwo rukomoka kandi rugashingira kuri Nyagasani we Rukundo nyakuri.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *