Abarimo Aline Gahongayire na Riderman bategerejwe mu gikorwa cyihariye cyo gufasha ibibondo bitatu biherutse kubura ababyeyi bose mu kwezi kumwe. (Amafoto)

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’akababaro y’umuryango wo mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, aho umugore n’umugabo bose bapfuye mu kwezi kumwe ye bagasiga abana batatu bato badafite aho kujya hagendewe ku makuru yabatanzweho.

Tubibukije gato, Papa wabo witwaga Munyaneza Onesphore w’imyaka 32 yishwe ku wa 14 Mutarama 2019 atewe icyuma n’abagabo babiri bari bisanzwe baturanye ubwo yari avuye mu kabari ku manywa y’ihangu, gusa abamwishe bakaba barahise batabwa muri yombi ku bufatanye n’abaturage bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, uyu mugabo amaze gupfa, umugore we na we witwaga Nyiransabimana Betty w’imyaka 31, wari wasigaranye n’aba bana batatu yapfuye urupfu rw’amayobera ku wa 05 Gashyantare 2019, ubwo yari avuye kugemurira umuturanyi mu bitaro ageze mu rugo ataka umutwe, mu gihe bamujyanye kwa muganga ahita apfa. Ibyo bibondo biba bibaye impfubyi bityo kandi mu kwezi kumwe.

Nyuma y’uru rupfu rwatunguranye amakuru yamenyekanye ni uko aba bana bato basigaye mu ihurizo rikomeye dore ko ntaho bari bafite ho kwerekeza hakiyongeraho ko ari na bato cyane, yewe n’ababyeyi nta bushobozi bari bafite ku buryo byabafasha. Bityo bakaba barengerwa gusa na Leta ndetse n’abagiraneza.

Igiteye impungenge rero, nk’uko twakomeje kubivuga aba bana baracyari bato kandi ntabwo bishoboye, umukuru afite imyaka 10, umukurikiye afite imyaka 8, na ho undi afite imyaka ibiri n’igice gusa.

Hateguwe igikorwa cyihariye cyo gufasha no kuremera ibi bibondo.

Kuri ubu rero nyuma yo kumenya ubuzima butoroshye aba bana babayemo, Umuryango Oasis Rwanda bateguye igikorwa cyihariye cyo gufasha ibi bibondo bitatu byabuze ababyeyi bose mu kwezi kumwe. Ni igikorwa gitegerejwemo abantu batandukanye barimo Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Umuhanzi Riderman ndetse na n’abandi batandukanye utaretse n’abantu ku giti cyabo ariko n’abandi Banyarwanda baratumiwe muri rusange.

Ni igikorwa kizaba kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 2
Werurwe 2019, kikabera mu mujyi wa Kigali muri salle y’akarere ka Nyarugenge kuva saa munani z’igicamunsi.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire azaba ari muri iki gikorwa cyo gufasha.

Mu butumwa abateguye iki gikorwa batanga, barasaba abantu bose b’umutima utabara ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuzifatanya na bo muri iki gikorwa, babafasha kuremera aba bana dore ko ari bo Rwanda rw’ejo, bityo inkunga yose wagira n’ubwo yaba igiceri cy’ijana cyunganiwe n’icy’undi byagira akamaro.

Umuhanzi Riderman na we ategerejwe muri iki gikorwa.

Gahunda y’iki gikorwa inashimangirwa  na Niyitegeka Christian, Umuyobozi w’umuryango Oasis Rwanda wadutangarije uko bateguye iki gikorwa aho anasaba buri muntu wese ufite umutima utabara, kuzaza kwifatanya n’abandi mu gufasha izi mfubyi.

Yagize ati:

“Twabibonye ari ikinyamakuru cyabyanditse, abana b’i Nyamasheke
bagize ibyago babura ababyeyi babo turavuga tuti aba bana ni bato, nk’umuryango w’urubyiruko tugomba kugira icyo dukora.

Yakomeje agira ati:

“Twagiyeyo turabasura dusanga babayeho mu buzima bubi, kandi bo ubwabo ntacyo bashoboye kwikorera cyane ko bakiri bato, rero twe nta nkunga ifatika twabasha kubona kuko turi bake bityo rero twahisemo kubazana mu mujyi wa Kigali kugira ngo tubereke abantu batandukanye , uwumva afite umutima ufasha azaze yatanga 1000 cyangwa angahe azaze kwifatanya natwe kugira ngo turebe icyo twakora kuri aba bana b’imfubyi.”

Umutima utabara urakenewe kuri buri wese muri iki gikorwa cy’urukundo.

Muri iki gikorwa cyo gufasha aba bana uretse ibikorwa banyuranye byateguwe, hazanerekanwa filime mbarankuru y’ubuzima aba bana bayemo.

Ku kijyanye n’ubufasha bwihariye bw’aba bana hhazaba hari ushinzwe gufungura konti muri Banki ku buryo amafaranga azakusanywa muri iki gikorwa azahita ashyirwa kuri iyo konti igeneye gufasha izi mfubyi ako kanya imbere y’abantu bose.

Tugire umutima utabara, tuzirikana ko ukuboko gutanga kuronka umugisha kurusha ukwakira!

KANDA HANO usome inkuru yabanje y’ubuzima bw’aba bana n’ababyeyi babo

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *