Abapadiri basubije Pasiteri Rutayisire uherutse kuvuga ko yanze kuba «Padiri w’umutindi akajya aho barongora»

Nyuma y’aho Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, aherutse gutangaza ko yize mu iseminari nto ya Zaza nyuma akaza kuvamo kuko atifuzaga kuba umupadiri w’umutindi,
Ndetse akajya aho barongora, iyi mvugo ye abapadiri bayigarutseho nk’abamusubiza.

Pasiteri Antoine Rutayisire, Umushumba w’itorero Anglikani i Remera.

Muri rusange iyi mvugo ye yumvikanye mu kiganiro aherutse gutanga yazamuye impaka nyinshi, bamwe bamushimira umwanzuro yafashe abandi bamunenga bavuga ko yaba yashatse kwishongora no gusebya abapadiri.

Pasiteri Antoine Rutayisire w’imyaka 61 yavuye mu iseminari afite imyaka 19 y’amavuko aherutse gutangariza Igihe ko, uko yiyumvaga icyo gihe bitamwemereraga gukomeza ngo azabe umupadiri mwiza.

Yagize ati:

“Sinjya mbeshya ngo mvuge ngo ni uko numvaga ubupadiri ntabushaka. Urabizi iyo umuntu afite imyaka 19 ari umuhungu, hari imitingito iba imaze kuba myinshi mu mubiri kandi wareba hanze ukabona inkumi zose zabaye nziza.”

Yakomeje agira ati:

“Ukareba kuzaba ingaragu y’umupadiri, inkumi nziza hariya, imitingito mu mubiri nkumva bitazahura. Rero aho kugira ngo mbe Padiri w’umutindi ugenda nkabyara abana ngasambana n’abagore b’abandi, mpitamo kujya aho barongora.”

Hagendewe kuri iyi mvugo ya Pasiteri Rutayisire ku bapadiri, bo bemeza ko atari asobanukiwe icyo umuhamagaro ari cyo.

Bamwe mu bapadiri Gatolika bemeye kugira icyo bavuga kuri iyi ngingo bahuriza ku kuvuga ko kuba Dr Rutayisire yaravuye mu iseminari kubera ibishuko by’abakobwa byatewe no kudashishoza.

Umunyamabanga wungirije w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Padiri Maniraho Jean Damascène yagize ati :

“Nabonye atarasobanukirwa neza n’umuhamagaro kuko umuhamagaro ugenda ukuganisha ku kintu cy’ingenzi kiruta ibindi mu buzima kikakugeza ku Mana. Imihamagaro yindi tugenda tujyamo ari ugushaka umugore no kuba umupadiri yose ni ituganisha mu bugingo bw’iteka.”

Bityo Padiri Maniraho akavuga ko bibaye ari byo ko kuba yaravuye
mu iseminari kubera abakobwa beza, yaba yaribeshye cyangwa atarabitekerejeho neza.

Yagize ati:

“Yagombye kuba yarabivuyemo ari uko abonye ko agiye gukurikira undi muhamagaro uruta uwo yari arimo kugira ngo uzamugeze mu bugingo bw’iteka. Gushishoza ni cyo kintu
atari afite muri icyo gihe cy’ubusore bwe bituma atarabashije kumenya icyiza cy’ubupadiri .”

Naho Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, Padiri Gasana Vincent na we yavuze ko kuba Rutayisire yarananiwe kuba umupadiri akavamo ari byiza, gusa amunenga ko yatesheje agaciro uwo muhamagaro.

Gasana yashimangiye ko Rutayisire atagombaga kuvuga ko yavanywe mu bupadiri n’abakobwa ngo atica umuhamagaro kuko ntaho ibigeragezo bitaba.

Padiri Gasana Vincent arabaza Pasiteri niba hari aho wajya noneho ugasanga byose bimeze neza.

Yagize ati:

“Nshobora kuvuga nti ‘ese ubundi aho ngaho ho barongora, ni ukuvuga ko ho nta wajyayo kandi ibintu bigapfa? Ubuzima bwose bugira ingorane zabwo bukagira n’ibyiza byabwo. We rero niba abona ko ingorane ziri aho batarongora gusa cyangwa se niba yumva ko ku ruhande rwe uko yumva ubuzima, kurongora ari cyo kiri imbere ibindi akabiha agaciro gake, ntabwo twahuza.”

Padiri Gasana kandi yongeyeho ko nubwo ibyo Rutayisire yavuze hari ukuri bigaragaza, imvugo yakoresheje ku bapadiri barenga ku masezerano yabo yamuteye kwibaza byinshi,
aho yabise abatindi.

By’umwihariko uyu mupadiri asobanura ubutindi nk’ijambo rivuga «ubukene bukabije, umuhemu witura ineza inabi cyangwa se umuntu w’indashima».

Yagize ati:

“Impamvu y’ibyo bisobanuro byose akenshi ni uko uwo wise umutindi ibyo byose bihita byumvikanamo.”

Abapadiri kandi bongeye kugaruka ku mvugo ya Pasiteri Rutayisire bamwereka ko gushyingirwa atari ko kurangiza imitingito.

Umuyobozi w’Ibiro by’Inama y’Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Padiri Nduwayezu Janvier, we yavuze ko atemeranya n’imvugo ya Dr Rutayisire kuko hari abashobora kubifata nk’aho gushyingirwa bigamije kwishimisha gusa.

Yagize ati:

“Abantu bashobora kumva ko gushyingirwa kugizwe no kurongora. Ukumva imitingito, ugahura n’umugore hanyuma imitingito ikagushiramo. Gushyingirwa ni igikorwa ndengakamere gikomeye Imana yahamagariye umugabo n’umugore kugira ngo babe ikimenyetso cy’urukundo Imana ikunda abantu.”

Padiri Janvier Nduwayezu ntiyemeranya n’imvugo ya Pasiteri Rutayisire.

Yakomeje avuga ko gushyingirwa ari ikintu gikomeye ku buryo «byaba ari ikibazo kureka abasore bakabihitamo bashingiye ku bibazo bahuye na byo muri sosiyete.”

Yagize ati:

“Ubisomye kuriya cyane nk’abakiri bato, bashobora gukeka ko gushyingiranwa ari ikintu cyo kurangiza imitingito ndetse hakabamo n’ikindi cyo kubona umukobwa ukamubonamo igikoresho cyo kwishimisha.”

Uretse aba kandi Padiri Gasana umaze imyaka 38 ari Umusaseridoti, asanga ntaho ingorane zitaba haba guhitamo kuba umupadiri cyangwa kujya gushaka umugore ngo kuko:

“Kuba indahemuka ku bumanzi no kuba indahemuka ku wo mwashakanye byose birakomera. Uba indahemuka mu bapadiri n’uba indahemuka ku wo bashakanye byose biri ku rwego rumwe kandi binanirana kimwe.”

Bityo umupadiri wasambanye, n’umukiristu wasambanye bose ngo ni bamwe, nk’uko Padiri Gasana Vincent yabigarutseho avuga ko abantu badakwiriye gufata umupadiri wasambanye nk’uwakoze ishyano ku buryo acirirwaho iteka nyamara umukirisitu wasambanye we bigafatwa nk’ibisanzwe.

Uyu Mupadiri anemeza ko muri buri muhamagaro habamo ingorane umuntu agomba guhangana nazo kugeza azitsinze aho kuzihunga.

Yagize ati:

“Abakiristu baravuga ngo ariko abapadiri kuki basambana, wamubwira uti ‘ese mwe ko musambana’ bati ‘ariko turabyemerewe! Ubukiristu se ni ko buvuga ngo murabyemerewe? Wemerewe gushaka umugore umwe mukabana, mugakundana ariko ntiwemerewe gushaka bose.”

Aha ni na ho Padiri Maniraho ahera avuga ko Pasiteri Rutayisire atagombaga kuvuga ko yavuye mu iseminari kubera abakobwa beza ngo kuko nta gihe batiyongera.

Yagize ati:

“Ashobora kuvuga ati mu bupadiri nabonaga ntashobora kubikora neza kugira ngo nzahure n’Imana, mpisemo kujya hariya kuko mbona nzabasha kubibamo neza kandi bizampuze n’Imana ariko iyo uvuze ngo mbona abakobwa beza bagenda biyongera baba benshi, n’ubu bakomeje kwiyongera ku buryo byazarangira buri gihe ugenda udafite aho ujya.”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika Padiri Gasana yanzuye avuga ko ahubwo ibigeragezo mu muhamagaro bituma ugira ubunararibonye buruseho.

Bityo ashimangira ko mu gihe umuntu ahuye n’ibigeragezo akabura amahitamo biba byiza kugisha inama aho guhitamo agendeye ku marangamutima. Ikindi kandi ni uko ikigeragezo kigera ku muntu kugira ngo agikuremo amasomo, bityo ko biba bisaba gushikama aho guhunga.

Src/Igihe.

Sangiza abandi:

One thought on “Abapadiri basubije Pasiteri Rutayisire uherutse kuvuga ko yanze kuba «Padiri w’umutindi akajya aho barongora»

  • February 12, 2019 at 4:41 pm
    Permalink

    Rutayisire yarahubutse mu magambo ye koko. Gushaka no kudashaka kubera ingoma y’Imana, byombi biremewe mu nzira yo kwitagatifuza.
    Yagombaga kuvuga ko we yagiye aho yumva hazamufasha, ntajombane ibikwasi.
    Kandi azi n’abantu batashatse mu byanditswe bitagatifu.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *