Abanyeshuri bo mu mashami yafunzwe i Gitwe bugururiwe amarembo muri Kaminuza zirimo na UR, ariko banateguzwa kuba basubizwa inyuma.

Nyuma y’aho ku wa 29 Mutarama 2019 Minisiteri y’Uburenzi yanzuriye ko amashami yigisha ibijyanye n’iby’ubuganga muri Kaminuza ya Gitwe ahagarikwa, kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gashyantare 2019, Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) yemereye abanyeshuri bo mu Ishami ry’Ubuganga (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) mu Ishuri Rikuru ry’Uburezi rya Gitwe (ISPG), gukomereza amasomo yabo mu zindi kaminuza zirimo na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 3 Gashyantare 2019, mu nama yahuje aba banyeshuri, ubuyobozi bwa ISPG n’ubwa HEC, igamije gusubiza ibibazo byabo no kubashakira aho bakomereza amasomo.

Mu myanzuro y’iyi nama hemejwe ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemerewe gukomereza muri UR, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yatangaje ko bamaze kuganira n’ayo mashuri kandi yemeye kwakira abanyeshuri ariko abibutsa ko hari ibyo agenderaho.

Yagize ati:

“Ushobora kujya mu mwaka wo hasi bitewe no kuba ibyo mu wa Gatatu basaba utabyujuje.’’

Ifungwa ry’amashami abiri muri ISPG rishingiye ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo ku wa 29 Mutarama 2019, cyakurikiye imurikwa rya raporo y’ubugenzuzi mu nama yahuje ubuyobozi bwa Mineduc n’inzego bireba.

Ubusanzwe ISPG yari isanzwe itanga amasomo mu mashami atanu arimo iry’Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo, ibijyanye na Laboratwari n’Ubuvuzi (bwihariye 85% by’amasomo ahatangirwa).

Mbere y’ifungwa ry’aya mashami ISPG yabanje gusabwa kutakira abanyeshuri b’umwaka wa mbere bo mu Ishami ry’Ubuvuzi mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva muri Nzeri 2017 kugera muri Nzeri 2019, mu gihe hari hakivugwa inozwa n’imikorere yabo Minisiteri y’Uburezi yanzura ko noneho ayo mashami ahagaritswe burundu muri iyi Kaminuza.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *