Abanyarwanda batatu babaga muri Mozambique barimo n’umukozi w’Imana bitabye Imana. (Amafoto)

Abanyarwanda barimo umukozi w’Imana wari umuhanuzi n’abanyamasengesho babiri babaga mu gihugu cya Mozambique bahitanywe n’impanuka ikomeye ubwo imodoka bari barimo yagongwaga n’igikamyo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda batatu barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.

Prophet Mushinzimana Jean Baptist yaguye mu mpanuka ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Prophet Eric Uwayesu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akunze gutumirwa mu ibwirizabutumwa muri Mozambique ndetse akaba yari aziranye cyane na Prophet Mushinzimana yatangaje ko aba bose
basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Machava muri Mozambique.

Byiringiro Felix na we waguye muri iyi mpanuka akaba yari umunyamasengesho uba muri Mozambique.

Prophet Eric yagize ati:

“Ayo ni amakuru nzi neza kuko nari ndimo kuvugana n’abakozi b’Imana bagenzi banjye baba muri Mozambique kuko dufite urubuga duhuriramo. Bahise babimbwira kuko bazi ko prophet Mushinzimana yari inshuti yange kandi dufatanya gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.”

Prophet Mushinzimana Jean Baptiste yari umugabo ufite umugore n’abana. Bigirimana Felix we yari akiri umusore akaba yari yaragiye muri Mozambique gushaka yo imibereho.

Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo impanuka yabaye ari kumwe n’umukobwa we mukuru ariko uwo mukobwa we ntiyapfuye ahubwo yakomeretse bikomeye.

Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe.

Prophet Eric wavuganye n’Ibyishimo dukesha nkuru yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abakozi b’Imana bagenzi be by’umwihariko Prophet Mushinzimana dore ko ngo bari banaziranye cyane mu murimo w’Imana.

Yagize ati:

“Mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Prophet mugenzi wange.”

Imodoka bari barimo yangiritse cyane ku buryo idashobora
kongera gukorwa ngo isubire mu muhanda. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ibakire mu bayo!

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *