Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakoze igitaramo cyihariye cyanaranzwe no gusangira amafunguro anyuranye. (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, i Bruxelles mu Bubiligi habereye igitaramo cyiza cyane cyateguwe n’ishyirahamwe ry’abarokotse genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 riba mu Bubiligi ryitwa Ibuka Memoire et Justice A.S.B.L.

Ni igitaramo cyitabiriwe cyane n’Abanyarwanda bo hirya no hino n’inshuti zabo kandi cyaranzwe n’ubusabane burimo no gusangira amafunguro y’ubwoko bwose.

Muri iki gitaramo abantu banasangiranga n’amafunguro y’ubwoko bwose n’ibinyobwa bitirenhagijwe

By’umwihariko cyateguwe muri gahunda igamije gukusanya inkunga iri shyirahamwe ryifashisha mu gutunganya inshingano zaryo harimo gahunda yo kwibuka abazize genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda itangira tariki ya 07 Mata ya buri mwaka.

Muri rusange kandi iki gitaramo cyatumye na none abagize komite nshya ya Ibuka, Memoire et Justice berekana ko ari abanyamurava bashoboye.

Uhereye kuri Presidente Ryamukuru Felicite, Priscille, Magorane, Kabanda n’abandi wasangaga buri wese ashishikariye ko gahunda zigenda neza uko ibintu byateganijwe.

Umushyitsi mukuru yari Ambassadeur w’u Rwanda mu Bubiligi Nyakubahwa Rugira Amandin.

Igitaramo cyashojwe no kwidagadura kwatangijwe n’inkwakuzi Carine Karambizi arafatanije na Nadia Kabarira n’abandi maze igitamo kirasusuruka cyane.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *