Abakobwa batatu bakurikiranweho kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza barekuwe by’agateganyo.

Mu Cyumweru gishize ni bwo hagarutswe cyane ku kibazo cy’bakobwa batatu bari mu kigero cy’ubwangavu dore ko bafite imyaka 15, 16 na 17, bose bafunzwe baregwa kwangiza ifoto ya Prezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, Ibintu bitavuzweho rumwe na benshi, gusa kuri ubu bakaba barekuwe by’agatefanyo bakazakomeza kurikiranwa bari hanze.

Ibi bikaba byemejwe ndetse bitangazwa na Minisitiri w’Ubutabera mu gihugu cy’u Burundi, Aimee-Laurentine Kanyana.

Minisitiri Kanyana yavuze ko abo bakobwa bazakomeza gukurikiranwa ku byaha baregwa ariko batari muri gereza nk’uko bari bamaze iminsi ari ho bari. Bityo yemeje irekurwa ryabo, ariko avuga ko ababajwe n’ibyaha abo bana bakoze.

Madamu Kanyana yongeyeko yuko umukuru w’igihugu akwiriye icyubahiro ahabwa na buri wese, abakuru n’abatoya, bityo hakaba ntawukwiye guhirahira icyari cyo cyose kigamije kumutesha agaciro.

Ubusanzwe ao bakobwa batatu bafatanywe hamwe na bagenzi babo batatu, nyuma bo baza kurekurwa hemejwe ko nta cyaha cyangwa uruhare bibahama.

Gusa ifungwa ry’abo bana batatu ryamaganiwe kure na bamwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bakaba barakunze kugaragaza ibitekerezo byabo ahanini babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’urugero twavuga nk’aho ku rubuga rwa Twitter bagiye bashyiraho amashusho ya Prezida Nkurunziza bahindaguye ku buryo bugayitse cyangwa busekeje, bagaherekesha ama (hashtag) bagira bati #FreeOurGirls, bisobanuye “rekura abakobwa bacu” mu Kinyarwanda.

Tubibutse ko aba bakobwa bafashwe ku wa 12 Werurwe 2019, bose bakaba bari abanyeshuri batandatu b’abakobwa biga ku kigo cy’amashuri cya Ecofo Kamuri mu ntara ya kirundo, bose bashinjwaga kwangiza ifoto ya perezida Petero Nkurunziza iri mu bitabo by’ishuri, gusa batatu muri baje kurekurwa hasigaramo abo batatu bakomeje gukurikiranwa nabo bakaba barekuwe by’agateganyo ariko bakazakomeza gukurikiranwa.

Si ubwa mbere iki kibazo kibaye mu gihugu cy’u Burundi kuko no muri 2016 hari abandi banyeshuri basaga 200 birukanwaga by’agateganyo abandi 11 bagafungwa bazira kwangiza ifoto ya Perezida, ariko nyuma benshi muri bo baje kurekurwa ahanini ku bw’igitutu cy’amahanga.

Sangiza abandi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *